Discover millions of ebooks, audiobooks, and so much more with a free trial

Only $11.99/month after trial. Cancel anytime.

Sobanukirwa n'Imibonano Mpuzabitsina
Sobanukirwa n'Imibonano Mpuzabitsina
Sobanukirwa n'Imibonano Mpuzabitsina
Ebook612 pages6 hours

Sobanukirwa n'Imibonano Mpuzabitsina

Rating: 5 out of 5 stars

5/5

()

Read preview

About this ebook

Imibonano mpuzabitsina ni ikintu cy'ingirakamaro mu buzima bwa muntu. Muri iki gitabo umwanditsi aratuganirira ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina mu bushakashatsi yakoze ndetse no mu byo yabonye mu buzima busanzwe. Iki gitabo ntikimira amagambo, umwanditsi aganira ku mibonano mpuzabitsina akoresha amagambo aranga imyanya ndangabitsina kugira ngo umusomyi arusheho gutinyuka no kwiga ibyo atari azi.

LanguageEnglish
Release dateFeb 23, 2015
ISBN9781311326690
Sobanukirwa n'Imibonano Mpuzabitsina
Author

Bangambiki Habyarimana

Bangambiki Habyarimana is a community worker. He works with young adults in the fight against HIV Aids through education and counseling. His blog is at http://www.bangambiki.com

Read more from Bangambiki Habyarimana

Related to Sobanukirwa n'Imibonano Mpuzabitsina

Related ebooks

Teaching Methods & Materials For You

View More

Related articles

Reviews for Sobanukirwa n'Imibonano Mpuzabitsina

Rating: 5 out of 5 stars
5/5

7 ratings1 review

What did you think?

Tap to rate

Review must be at least 10 words

  • Rating: 5 out of 5 stars
    5/5
    Igitabo cyiza cyane, nshimiye umwanditsi wacyo. Ese nabona copy yacyo nte?

Book preview

Sobanukirwa n'Imibonano Mpuzabitsina - Bangambiki Habyarimana

Sobanukirwa n'Imibonano Mpuzabitsina

Kuko Isoni Zirisha Uburozi

Bangambiki Habyarimana

First Edition

Copyright © 2015 Bangambiki Habyarimana

All rights reserved.

This work is licensed under the Creative

Commons Attribution-Share Alike 3.0 Unported

License. To view a copy of this license, visit

or send a letter to:

Creative Commons

171 Second Street, Suite 300

San Francisco, California 94105

USA

TABLE OF CONTENTS

KUGANIRIZA UMWANA W’UMUSORE/INKUMI IBYEREKERANYE N’IGITSINA

INDWARA ZIFATIRA MU MYANYA NDANGABITSINA

IBIKINISHO BY’IGITSINA

INAMA KU BAGORE

INAMA KU BAGABO

GUHUZA IGITSINA HAGATI Y’ABAHUJE IBITSINA

IBYISHIMO N’UMUNEZERO MU MUSHYIKIRANO MPUZABITSINA PAR LATOUTE

UBURYO BWO GUSWERA

GUHUZA IBITSINA UBWA MBERE -IJAMBO RY'IBANZE

GUKUNA

IBYO KWIKINISHA

GUSOHORA

IMBORO

IGITUBA

IBIBAZO BY'IGITSINA

GUSOMANA

UBUSHAKASHATSI KU GITSINA

INDWARA YA SIDA

KUGANIRIZA UMWANA W’UMUSORE/INKUMI IBYEREKERANYE N’IGITSINA

Igitsina ku matelevision, igitsina mu binyamakuru, igitsina muri za filmes ndetse n’ahandi. Aho urebye hose uhasanga amafoto y’abagore bambaye ubusa cyangwa bambaye impenure. Abana bacu ibyo bintu barabibona, bahura na byo nta buryo wababuzamo kubireba kuko biri hose. Ariko nubwo bimeze gutyo biragoye kubona aho umubyeyi yahera aganiriza umwana ku gitsina cyangwa ibyerekeranye n’imibonano mpuzabitsina muri rusange. Binahumira ku mirari iyo bigeze mu muco wacu aho abantu batinya kuvuga ibice by’imyanya ndangabitsina,ni ubwiru bukomeye.Ubivuze aba ruvumwa aba akoze ishyano, abantu baramureba bagatangara bagatekereza ko yahanzweho n’abazimu, kubona atinyuka kuvuga imboro, nta bwoba afite bwo kuvuga igituba na rugongo, aratukana ni umushumba! Ndabyemeye ndi umushumba!None se wowe utari umushumba, uzahugura ute uwo mukobwa wawe upfunduye amabere n’uwo muhungu utangiye guhindura ijwi akaba atangiye kwitegereza abakobwa nk’aho ari abantu bo mu yindi si? Uzamutungukahe umusobanurira uburyo agomba kwitwara mu rungano no kwitwararika mu byerekeranye n’igihe cy’imihindukire y’ubuzima bw’igitsina agezemo. Akeneye gusobanurirwa ibyerekeranye n’igitsina n’imibonano mpuzabitsina muri kino gihe tugezemo aho indwara zifatira mu myanya ndangabitsina zagwiriye kandi zoreka imbaga nka sida, imitezi, mburugu n’izindi tutibagiwe gutwara cyangwa gutera inda utabiteganije. Uzagira isoni se zikurishe uburozi ureke umwana wawe azivumburire ku giti cye cyangwa uzashira amanga wambuke imanga y’ubwoba n’isoni ufate umwana ukuboko umwambutse umwonga w’ubujiji umusobanurire udatinya, umuhugure umuhumur- ize?Niba uhisemo inzira maze kuvuga dore uko wabyifatamo.

1.Hera ku mahirwe ubonye yo kubiganiraho.Niba hari nka programe ihise kuri radio cyangwa television ikomoza ku buryo bwo kwirinda mu mibonano mpuza bitsina,boneraho utangire ikiganiro.URUGERO MBESE IYO CAPOTE BAVUZE UZI ICYO ARI CYO, sida se ni iki,umuntu urwaye imitezi agenda ate?

2.Wibikomeza cyane.Ni ubwo uzi ko bikomeye si ngombwa kubitindaho cyane, hari ubwo yaba atiteguye kuganira nawe kuri ibyo bintu, wabivugaho gake wigendera, umumenyereza ko kuvuga ku birebana n’igitsina ari ikiganiro gisanzwe n’ibindi umwana n’umubyeyi bashobora kuganira.

3.Vugisha ukuri.Niba ufite isoni, bimubwire. Mubwire ko ufite isoni zo ku bimuganiriza ariko ko ari ngombwa ko ubivuga, kuko waba umuhemukiye unihemukiye utabimubwiye. Niba hari ibibazo akubajije bikakunanira, mubwire ko utabizi wimubeshya, cyangwa ngo uhimbe, musabe guhakira ibisubizo hamwe, mwabaza muganga

, mwarimu, padiri, pastoro cyangwa undi waba ubisobanukiwe kubarusha.

4.Gusha ku ntego.

Wirya iminwa no kuvugira marenga:mubwire ko guswera ari ugushyira imboro mu gituba,ko umwana adaturuka mu mukondo,ahubwo mu gituba,mubwire ko imitezi ituma imboro ibora,mu gituba hakanuka,uburyo mburugu yica nabi ,ko sida yandurira akenshi mu gushyira imboro mu gituba.!Witinya ibyo ni ko biri, indwara ni mikorobi ntaho zihuriye n’ikinyabupfura. Mubwire uburyo butandukanye bwo guhuza ibitsina(mu gituba, mu kibuno, abagabo ku bagabo, abagore ku bagore, mu kanwa, n’ibindi), ubwiza n’ingaruka bya buri kintu. Aha ni ho uzamenya ko kubyara no kurera bitoroshye. Musobanurire uburyo agomba kwirinda gutwara cyangwa gutera inda, niba ari umukobwa, musobanurire igihe agomba kwwitegurira kujya mu kwezi (akenshi ni hagati y’imyaka12-13, imisamire y’umugore uko igenda n’ubury bwo kwirinda gusama. Musobanurire ingorane ashobora guhura nazo mu gukora imibonano mpuzabitsina itarinze

agahinda ku mutima

indwara zifatira mu myanya ndangabitsina gutwara/gutera ikinyendaro

6.Mbese we abibona ate? Wisa n’umutsindagiramo ibintu cyangwa umutera ubwoba umubeshya

ibitabaho,umukanga kugira ngo yibagirwe ibyo guhuza ibitsina-ashobora kuzabyivumburira ukaba utakimu- fiteho ijambo kuko wamubeshye.Ahubwo mufashe gutekereza ku giti cye,kugira ngo akubwire uko abib ona n’icyo abitekerezaho,mugire aho muhera mwungurana inama.Mwereke ibyo uvuga ubikuye ku mutima.Mubwire ubimubwiye nk’umubyeyi kandi ko wifuza ko yakubaha nk’uko umuco ,umuryango ubisaba akitwara mu buryo butakoza isoni umuryango

Fungura imiryango-mu bwire ko ari sawa muganira ku gitsina

IBIBAZO BIKOMEYE

1.Papa/mama nabwirwa ni iki ko ngeze igihe cyo guhuza ibitsina?

Abana mwigana, mubana, gushaka kuvumbura umubiri wawe cyangwa se ubwigunge bishobora gutma utekereza guhuza ibitsina ukiri muto.Ni byiza ko wategereza ukabanza ugakura kuko guhuza ibitsina ari iby’abakuru.

Ushobora gukunda ikindi gitsina muganira

gutemberana gufatana intoki kumva umuziki kubyina gusomana gukoranaho guhoberana

1.Mama/papa, Jacqueline/Pierre ajya ansaba, nzamuhe cyangwa nzamwime?

GUTANGA IGITSINA si agahato si n’itegeko. IYO WANZE UBA WANZE. Bitabaye ibyo aba ari ugufata ku ngufu byaba bikozwe n’uwo utazi cyangwa uwo mwari musanzwe mugendana kandi bihanishwa amategeko. Ariko nkuko nahoze mbikubwira tegereza ubanze ukure.

Niba ukekako umwana wawe yaba yaratangiye guhuza ibitsina, jya umuganiriza kenshi, nubwo waba utishimiye ibyo akora, kumukankamira si wo muti, ahubwo musobanurire ko agomba kwitegura no kuba responsable w’ibikorwa bye. Mwibutse akamaro k’agakingirizo, imiti irinda kubyara, kudahinduranya abakunzi kenshi kuko byongera ibyago byo kurwara indwra zifatira mu myanya ndangabitsina. Ushobora no kumusaba kwipimisha ngo urebe uko ubuzima bwe buhagaze.

Ibyo ukora byose n’ubukora na urukundo rwa kibyeyi ubikuye kumutima,nubwo umwana ntacyo yagusubiza aba abireba kandi bimushimisha burya isomo ryo mu rugo rigira akamaro ku mwana.Umwera uturutse ibukuru urakongera

INDWARA ZIFATIRA MU MYANYA NDANGABITSINA

Ijambo ry’Ibanze

Indwara zifatira mu myanya ndangabitsina ni indwara umuntu ashobora kwandura ari uko ahuje igitsina n’undi muntu urwaye iyo ndwara. Indwara nyinshi zifatira mu myanya ndangabitsina zishobora kuvurwa. Nyamara kandi indwara zajyaga zikira bitagoranye nka Gonorrhee bisigaye bitoroshye ko zivurwa n’imiti yajyaga izivura mbere. Izindi ndwara nka Herpes, Sida n’izindi ndwara zifata ku bitsina nk’izo bita Genital Warts ziterwa na za Virusi nta muti zirabonerwa. Zimwe muri izi ndwara zishobora kukugora mu gihe izindi nka Sida zishobora guhitana ubuzima bw’umuntu. Indwara nka Sphilis, Gonorrhee, SIDA, Genital Warts, Herpes na Hepatite birazwi ko zishobora kwica abo zizahaje. Zimwe muri izi ndwara zitera ububabare bwo mu kiziba cy’inda, cancer ifatira mu muyoboro uri hagati ya nyababyeyi n’igituba bita cervical cancer, kandi zikaba zatera ingorane mu gihe cy’ibyara. Niyo mpamvu kwihugura mu byerekeranye n’izi ndwara ari ingenzi ku buzima bw’umuntu.

Ni ngombwa kumenya ko guhuza ibitsina atari ugushyira imboro mu gituba gusa. Iyo tuvuga guhuza ibitsina ntituba twibagiwe

-gusomana

-gukora imibonano abantu bakoresheje umunwa

-gukora imibonano mu kibuno

-cyangwa gukoresha ibikoresho byabugenewe nk’ibikinisho by’ubwoko butandukanye ushobora kwikorera ubwawe cyangwa ushobora kugura kugira ngo wishimishe mu rwego rw’igitsina.

Mu by’ukuri rero nta kintu kibaho twakwita gukora igitsina birinze ku buryo bitagira ingaruka. Uburyo bwose bwo guhuza ibitsina ushobora kuba wabwanduriramo. Uburyo bwonyine navugamo ko nta ngaruka n’imwe ushobora kugira ni ubwo kwirinda ntihagire umuntu n’umwe muhuza igitsina cyangwa gukora gusa imibonano mpuzabitsina n’uwo mwashakanye cyangwa umuntu umwe rukumbi mwarabanje kwipimisha ko mutarwaye kandi ntimuzigere muhindura abakunzi.

Abantu benshi batekereza ko gusomana nta ngaruka umuntu yahuriramo nabyo ariko nagira ngo nkumenyeshe ko indwara nka Sphillis, Sida, Herpes n’izindi zishobora kwandurira muri iki gikorwa mu by’ukuri kigaragara ko nta cyo gitwaye.

Agakingirizo n’ubwo dutekereza ko karinda indwara zandurira mu myanya ndangabitsina, hari indwara gashobora kurinda neza kuruta izindi nka Sida na Gonorrhea nyamara ntikarinda neza indwara zifatira mu myanya ndangabitsina nka za Herpes, Trichomoniasis na Clamydia. Agakingirizo gasa nk’aho ntacyo kamaze mu kurinda mikorobe nka HPV, mikorobe itera indwara yitwa Genital warts.

Izi ndwara zirimo ibice bibiri

1.INDWARA Z’IBITSINA ZITERWA NA VIRUSI

2.INDWARA Z’IBITSINA ZITERWA NA BACTERIE

INDWARA ZIFATIRA MU MYANYA NDANGABITSINA:INDWARA Z’IBITSINA ZITERWA NA BACTERIE (Gonorrhea,Syphilis,Trichomoniasis)

GONORRHEA Ubwoko:Bagiteri

Uburyo yanduramo: kubonana biciye mu gituba cyangwa mu kibuno

Ibimenyetso: Ku bantu bamwe nta bimenyetso igira, ku babifite bikunze kuba bitagaragara cyane kandi biboneka hagati y’iminsi 2 n’10 nyuma yo . Bimwe mu bimenyetso ni ukuzana amashyira mu mboro cyangwa mu gituba, kuribwa mu gihe cyo kunyara.

Umuti:Hari imiti ya antibiotique ivura iyo ndwara nyamara ibyo indwara yangije ntibisubi- rana.

Ingaruka ishobora gutera umurwayi: abagore bashobora guhora baribwa mu kiziba cy’inda,ubugumba.Ishobora gutera abagabo ubugumba. Iyo itavuwe ishobora gutera kuribwa mu mahuriro y’ingingo z’umubiri, umutima ndetse n’ubwonko

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka: ishobora kumutera ubuhumyi, mugiga, n’indwara ya kubabara mu ngingo(septic arthritis). Abana bose bavukiye kwa muganga bagomba guhabwa imiti ibarinda kwandura gonorrhea bashobora gukomora kuri ba nyina.

Kuyirinda: Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100 %. Agaking- irizo gashobora kugufasha kutayandura ariko si 100 %

SYPHILIS

Ubwoko: Bagiteri

Uburyo yandura:

-guhuza ibitsina mu gituba

-igitsina gikorewe mu kanwa

-guhuza ibitsina mu kibuno

-ishobora kwandura bitanyuze mu gitsina iyo ibisebe byayo bikoze ku mubiri ukomeretse w’undi muntu

Ibimenyetso: udusebe n’inturugunyu bitababaza ku gitsina cyangwa ahandi ku mubiri. Iyo itavuwe,

- ishobora kugutera uburibwe bwo kwishimagura,

-umuriro utewe na anjine ibabaza,

-gutakaza umusatsi,

-n’inturugunyu hirya no hino mu mubiri.

Umuti:Iyi ndwara ivurwa na penicillin, ariko ibyo yangije ku mubiri ntibisubirana.

Ingaruka ishobora gutera umurwayi:Iyo Syphilis itavuwe ishobora kwangiza umutima, ubwonko, amaso, imyakura, amagufwa, amahuriro y’ingingo ndetse ishobora gutera urupfu. Umurwayi wa Syphilis aba afite ibyago byo kuba yakwandura SIDA mu buryo bworoshye.

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka: Iyo itavuwe umubyeyi ashobora kuyanduza umwana uri mu nda

Kuyirinda

-Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100 %. Agakingirizo gashob- ora kugufasha kutayandura ariko si 100 %

Ushobora kuyandura nubwo wakoresha agakingirizo biturutse ku dusebe tuba turi mu mpande y’igitsina.

-ishobora kwandura bitanyuze mu gitsina iyo ibisebe byayo bikoze ku mubiri ukomeretse w’undi muntu. 25 % y’abarwayi ba Syphilis babyara abana bapfuye cyangwa abana bagahita bapfa bakimara kuvuka. 40-70 % babyara abana barwaye Syphilis. Iyo itavumbuwe hakiri kare Syphilis ishobora kwangiza umutima, amaso n’ubwonko by’umwana.

TRICHOMONIASIS

Ubwoko: Iterwa na bagiteri yitwa Trichomonas vaginalis

Uburyo yandura:

-guhuza ibitsina mu gituba

-igitsina gikorewe mu kanwa

-guhuza ibitsina mu kibuno

-ishobora kwandura bitanyuze mu gitsina iyo abantu basangiye imyenda cyangwa essui-main kuko trichomo- niasis ishobora kuba kuri ibyo bintu.

Ibimenyetso:

ku bagore

-urufuro rwinshi rusa n’umuhondo uvanze n’icyatsi kibisi mu gituba

-kubabara mu kunyara

-kubabara mu guhuza igitsina n’undi muntu

-kubabara no kokerwa mu gituba

-hari igihe nta bimenyetso bigaragara ku bagabo

-hari igihe nta bimenyetso bigaragara

-kuribwa mu kayoboro ko kunyariramo,

-kuribwa ku mutwe w’imboro

-kumva uruhu rw’imboro rukurya

Umuti:Hari antibiotiques ziyivura ariko ni byiza ko abahuza ibitsina bivuza bombi.

Ingaruka ishobora gutera umurwayi: Trichomoniasis ,kubera kokerwa hari aho umubiri uba utagifatanye bishobora gutuma umurwayi wayo yakwandura Sida akanayitera abandi byihuse.

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka: ishobora gutuma umugore abyara igihe kitageze. Kuyirinda

-Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100 %. Agakingirizo gashob- ora kugufasha kutayandura ariko si 100 %

-Irinde gusangira essui-main cyangwa imyenda n’undi muntu kugira ngo utayandurira hanze yo guhuza ibitsina.

INDWARA ZIFATIRA MU MYANYA NDANGABITSINA:IGICE CYA MBERE-IZITERWA NA VIRUSI (Clamydia,Genital Herpes(HSV-2), SIDA, Hepatitis B (HBV), Human Pilloma Virus(HPV)

GENITAL HERPES (HSV-2)

Ubwoko: Virusi

Uburyo yanduramo: kubonana biciye mu gituba cyangwa mu kibuno .Hari ubundi bwoko bwayo bita Herpes Simplex Type 1 (HSV-1) itandurira mu mibonano mpuzabitsina itera uduheri ku munwa. Ishobora kwandurira mu mibonano ikoreshejwe n’umunwa kandi ishobora no kwandurira mu gitsina.

Ibimenyetso:ibimenyetso ntibikunze kuba bikanganye cyane.

-ushobora kumva uriwe cyangwa wokerewe ku gitsina,

-kumva ubabara mu maguru hafi y’igitsina, inyuma ku kibuno , mu kibuno, mu matako.Ushobora kugira udusebe aho ari ho hose ku mubiri. Utwo dusebe dushobora kwikiza nyuma

y’ibyumweru bike, ariko hari ubwo twongera tukagaruka.

Umuti:Nta muti uraboneka ariko hari imiti irwanya za virusi ishobora kugufasha gutuma uduheri tutaza inshuro nyinshi.

Ingaruka ishobora gutera umurwayi: Udusebe umurwayi aba afite dushobora gutuma byorohera virusi ya

SIDA kumwinjiramo.

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka:Abagore bayirwaye bashobora gukuramo inda. Iyo igihe cyo kubyara kigeze akaba afite udusebe tw’iyo ndwara ni byiza ko abyara abazwe kuko umwana ayanduye akivuka ashobora guhita apfa cyangwa ikangiza ubwonko bwe.

Kuyirinda:Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100 %. Agakingirizo gashobora kugufasha kutayandura ariko si 100 %. Ushobora kuyandura nubwo wakoresha agakingirizo biturutse ku dusebe tuba turi mu mpande y’igitsina.

INDWARA YA SIDA Ubwoko: Virusi Uburyo yanduramo:

-guhuza ibitsina mu gituba

-guhuza ibitsina mu kanwa

-guhuza ibitsina mu kibuno

-gusangira inshinge zo kwitera ibiyobyabwenge

-kwipfumura amatwi cyangwa se ahandi ku mubiri ukoresheje ibikoresho by’umuntu wanduye

-guterwamo amaraso adapimye y’umuntu urwaye

-kuyanduza umwana uri mu nda, avuka cyangwa yonka

Ibimenyetso:

Abantu banwe nta bimenyetso bagaragaza bakimara kwandura. Abandi barwara ibicurane, umutwe, kubura ubushake bwo kurya, gutakaza ibiro, no kugira ibiturugunyu mu mu mubiri. Ibimenyetso bishobora guhita bizimira mu cyumweru kimwe cyangwa ukwezi, noneho virusi ikaba yakwibera mu mubiri imyaka igashira ariko irimo kumunga uburyo umubiri ukoresha ngo wirinde indwara. Yamara kumaramo umubiri imbaraga ikabona ikigaragaza.

Umuti: Nta muti uraboneka. Imiti irwanya Virusi ijya ikoreshwa ngo yongere ubuzima bw’umuntu wanduye agakoko ka SIDA, indi miti ikoreshwa mu kurwanya indwara z’ibyuririzi.

Ingaruka ishobora gutera umurwayi: Umuntu uwo ari we wese wanduye virusi ya SIDA aba azarwara SIDA

kandi ikazamuhitana.

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka: 20-30 % by’abana babyawe n’ababyeyi barwaye SIDA na bo barayandura ikagaragaza ibimenyetso byayo muri bo nyuma y’umwaka. Muri aba bana 20 % bapfa batagejeje amezi 18. Imiti irwanya SIDA umubyeyi afata igihe atwite igabanya cyane ibyago umwana aba afite byo kuyandura ari mu nda.

Kuyirinda:

-Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100 %. Agakingirizo gashobora kugufasha kutayandura ariko si 100 %

-irinde gusangira inshinge n’abandi

-ganira na muganga ibyerekeranye n’uburyo wakwirinda

-baza niba amaraso ugiye guterwa yarapimwe.

HEPATITE B (HBV)

Ubwoko: Virusi

Uburyo yanduramo:

-guhuza ibitsina mu gituba

-guhuza ibitsina mu kanwa

-guhuza ibitsina mu kibuno

-gusangira inshinge zo kwitera ibiyobyabwenge

-kwipfumura amatwi cyangwa se ahandi ku mubiri ukoresheje ibikoresho by’umunt wanduye

-guterwamo amaraso adapimye y’umuntu urwaye

Ibimenyetso:1/3 cy’abarwayi nta bimenyetso bagaragaza.Bimwe mu bimenyetso

-umuriro

-kuribwa n’umutwe

-kuribwa mu mitsi

-kumva unaniwe

-kubura ubushake bwo kurya

-kuruka no guhitwa

Iyo umwijima wafashwe

- umuntu anyara inkari zenda kwirabura,

-kuribwa mu nda,

-umubiri ugasa n’umuhondo

-amaso akaba umweru

Umuti: Nta muti uraboneka.Iyo ndwara hari ubwo yikiza hagati y’ibyumweru 4 cyangwa 8 umuntu ayanduye. Ku bandi ivamo indwara idakira bahora bagendana

Ingaruka ishobora gutera umurwayi: Ku bantu yanze gukira bashobora kurwara cirrhosis, cancer y’umwijima, gutakaza gahunda k’uburyo umubiri wirinda indwara

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka: umubyeyi ashobora kwanduza umwana iyi ndwara akiri mu nda.

90 % bayanduye bakivuka ntibayikira kandi baba bafite ibyago byo kudwara umwijima na cancer y’umwijima. Aba bana bashobora kwanduzanya iyi ndwara. Aba bana bakivuka bashobora gukingirwa kugira ngo barindwe ibyago byo kutazakira ino ndwara

Kuyirinda:

-Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100 %. Agakingirizo gashobora kugufasha kutayandura ariko si 100 %

-irinde gusangira inshinge n’abandi

-ganira na muganga ibyerekeranye n’uburyo wakwirinda

-abafite ibyago byo kuba bakwandura iyo ndwara bashobora kwikingiza

-baza niba amaraso ugiye guterwa yarapimwe. HUMAN PILLOMA VIRUS (HPV)

Ubwoko: Virusi

Uburyo yandura:

-guhuza ibitsina mu gituba

-guhuza ibitsina mu kanwa

-guhuza ibitsina mu kibuno

Ibimenyetso:Utuburungu tutaryana ku gitsina no mu gitsina, mu kibuno no mu ijosi.

Umuti: Nta muti uraboneka. Utwo tuburungu dushobora gukurwaho no kubagwa cyangwa ubundi buryo bwabigenewe.

Ingaruka ishobora gutera umurwayi: Iyi ni virusi itera utuburungu (warts) ku gitsina .Bumwe mu bwoko bw’iyi virusi butera cancer y’akayoboro gahuza nyababyeyi n’igituba(cervical cancer) ,cancer y’umwinjiriro w’igituba, cancer y’igituba, cancer y’imboro ,cancer y’umwoyo(anus).

Ingaruka k’Umwana Uri Mu Nda n’Uvuka: Umwana uyanduye igihe anyura mu gituba ishobora kumutera imiburungu mu ijosi bigatuma adahumeka neza .Ibi bisaba ko abaganga bayimukuramo.

Kuyirinda:

-Kwirinda guhuza igitsina n’umuntu uyirwaye ni bwo buryo bwiza bwo kuyirinda 100 %. Agakingirizo gashobora kugufasha kutayandura ariko si 100 %.

INDWARA ZIFATIRA MU MYANYA YO KUNYARA IMYANYA YO KUNYARIRAMO IGIZWE N’IBI BIKURIKIRA

-uruhago

-impyiko

-urethre(s)

IMPYIKO

-impyiko ziba hasi y’imbavu

-akamaro kazo ni ako kuyungurura amaraso zikavanamo imyanda igasohoka mu buryo bw’inkari

-igenera umubiri umunyu uwukwiriye n’ibindi

-impyiko zikora umusemburo witwa ERYTHROPOIETIN utuma hakorwa cellule z’amaraso atukura mu musokoro w’amagufwa

URETHRE(S)

-Ni utunyama dukoze nk’uduhombo

-dutwara inkari tuzivana mu mpyiko tuzijyana mu ruhago aho zibikwa kugeza bibaye ngombwa ko zisohoka

URUHAGO

-ni ubwo ko bw’umubiri bureguka nk’iplastike

-uruhago rugenda rwikwegura uko rwuzura inkari

- hari inyama ebyiri zitwa sphincter ziba ku miyoboro itwara inkari ziyegeranya kugira ngo inkari zidatakara

sphincter iba imbere nticungwa n’umuntu ku giti cye

sphincter iri inyuma ushobora kuyicunga ubwawe.

Iyo uruhago rwuzuye, ubwonko bwohereza ubutumwa kugira ngo sphincter y’imbere ifunguke. Inyama yitwa detruseririkanda ikiyegeranya inkari zigasohoka zinyuze muri urethre

IMITI NO KWIRINDA

Iyo muganga agupimye agasanga hari za bagiteri zigutera indwra akenshi imiti za antibiotiques hagati y’umunsi

1-3 cyangwa hagati y’iminsi 7-10, ku ndwara ikunze kugaruka, ushobora kwandikirwa Phenazopyridine ikakorohereza ububabare.Izi ndwra si izo gukinishwa nk’uko hari abakunze kuzifata gutyo kuko zishobora kwangiza impyiko cyangwa zikavamo urupfu.

BIMWE MU BYAGUFASHA KUGABANYA UBUKANA BW’INDWARA ZIFATIRA MU MYANYA YO KUNYARIRAMO

-kunywa amazi menshi

-kwirinda

ibiryo birimo acid alcool

ikawa chocolate inyanya ibirungo

-kunywa amazi menshi mbere na nyuma yo guhuza ibitsina kugira ngo ubone uko unyara cyane woza imiyoboro

-guhora wipimisha inkari mu gihe utwite

-kunyara nyuma yo guhuza ibitsina

-kwihanagura uvana imbere ujyana inyuma umaze kwihezura

-gukoresha amakariso ya cotton aho gukoresha aya nilon

-utwenda tuguhambiriye dushobora gutuma umubiri w’igitsina wokerwa, tugatuma nta kayaga kagera ku gitsina ,ubushyuhe bugatuma bagiteri zikura

IBINDI KURI IZI NDWARA

-izi ndwara zikunze kugaruka.Hagati ya 20 na 30 % y’abazirwaye bongera kuzirwara

-k’umugore utwite ishobora kumutera indwara y’uruhago yitwa pyelonephritis.

-iyo itavuwe ishobora kwangiza umwana mu nda

-abana bayivukanye bashobora kurwara indwara ituma umubiri utirinda yitwa Sepsis

-k’umugore ugeze mu za bukuru, indwara zifatira mu myanya yo kunyariramo zikunze kumufata kuko uruhu rw’igitsina ruba rutagikomeye kubera imisemburo irukomeza(estrogen) iba itangiye kugabanyuka.

NI RYARI NSHOBORA KUJYA KWA MUGANGA KUBERA IBIBAZO BY’IGITSINA

Itegereze umubiri wawe. Nubona hari ibihinduka ku byerekeranye n’igitsina cyawe, hita wihutira kujya kwa muganga. Hari ubwo waba ufite akabazo gato kakavurwa vuba cyangwa ikibazo kinini kitabwa ho bigishoboka. Ushobora guhita wihutira kujya kwa muganga igihe ubonye ibi bikurikira:

-Ukimara gufatwa ku ngufu:Umenya uko usigaye uhagaze.

-Amazi ava mu gituba afashe,afite irindi bara cyangwa impumuro bitandukanye n’ibyo wari umenyereye.

-Kubyimba cyangwa uduheri ku gitsina

-Gutukura kudasanzwe ku mwinjiriro w’igituba,uburyaryate cyagwa kuribwa bibabaje

-Ibibyimba ku ibere,amashereka asa nabi,kuribwa cyangwa imihindukire y’umuzenguruko w’imoko

-Kumva uribwa mu kiziba cy’inda bitandukanye n’ubundi buribwe busanzwe nko kutagubwa neza n’ifunguro.

-Guhindura igihe ugira mu mugongo hashize nibura umwaka bidahinduka.

-Kujya kwa muganga hakiri kare bishobora gutuma uhagarika indwara zishobora kukugirira nabi cyane.

INAMA KU BAGORE

UMUGORE NI URURABYO

Ururabyo rugomba guhora rusa neza kandi ruhumura neza; ni yo mpanvu umugore agomba gukaraba nibura kabiri k’umunsi ariko buri uko agiye kuri WC agatwara amazi agakaraba mu igituba neza ntihagire inkarizisi- garamo akihanagura n’agatambaro keza.

Umugore agomba koza mu menyo nibura kabiri ku munsi kandi ururimi n’ishinya bye bigacya. Agomba kwisiga agacya kandi yabishobora akagira aga parfum yisiga umugabo we akunda akisiga ka deodorant kugira ngo hatagira icyica impumuro y’ururabyo.

Umugore kandi agomba guhora yambara amakariso n’uturega bikeye, kandi agahora yogoshe insya, ubucak- waha n’inzonnyo; ashobora kwitabaza umugabo we akamwogosha

Ibirenge bye bigomba guhora bikeye.

Umugore agomba guhora ategura inzara ze azisiga kuko ni zo zikayakaya umugabo

IMPAMVU UMUGORE AGOMBA GUHORANA ISUKU

Iyo asobye mu IGITUBA hasigaramo udukari ndetse yaba yitumye hagasigaramo umwanda kabone n’iyo

yakoresha ikori, kubera ko iyo yambaye ikariso irahapfuka kandi ari hagati mu mayasha,hashyushye bigashonga kubera icyuya bigashokera mu imishino bikavanga n’icyanga na acide, n’imisemburo y’igituba maze uko agenda imishino ikagenda yimesa ikabyenga maze rugahana inkoyoyo, umugore yakuramo ikariso ugahunga ukibaza ko atajya yoga kandi yoga buri munsi.

Umugore agomba gutegura amashuka meza ameshe kandi agoroye nibura 2 mu cyumweru. Umugore iyo anyara cyane bituma bashaka umwenda wabigenewe maze bakawudoderaho ishashi kugira ngo ibinyare bidacamo bikajya muri matela.

Umugore agomba gutegura ibiryo by’umugabo ku bw’umwihariko bidahuye n’iby’abandi mu rugo kandi agateganya akayoga gake ashobora kunywa kakamutera imbaraga, agategura ikirahure cy’amata n’imbuto buri gihe bibonetse.

Umugore agomba kwakira umuryango w’umugabo buri gihe awishimiye ,akabazimanira, akabaganirira, bataha akabaherekeza, akagena umunsi wo kubasura byamunanira ntabavuge nabi.

Umugore ntagomba kugura umwenda we kabone n’iyo yaba akorera aya mirenge. Buri gihe umugabo ashobora kugurira umugore cyangwa akamuherekeza.

Umugore iyo yigurira imyenda abagabo bashobora kumuhonga ntubimenye, ashobora no gutangira gutekereza ko umugabo atamwitayeho.

Umugore ntakwiriye kugorobereza hanze ni nko kurangaza amata isazi ziyitereramo. Ni ukurata abana impyisi zihuma!

Umugore agomba kugira igihe kimwe cyo kuganira n’abandi bagore ariko ntabigeho amenshi ahubwo akunva uko bubatse izabo bigatuma yiminjiramo agafu iyo urwe bitagenda kandi akagira ibyishimo iyo abandi bamuganyiye akigererenyaho.

Umugore agomba gushaka umwanya wo kugenzura imboro yumugabo akayikorakora akayitegereza no kugeza ku mabya bimufasha kumenya uko ashimisha umugabo.

Umugore kandi afite uburenganzira bwo gusaba umugabo kumuswera buri gihe iyo abishaka kimwe n’umugabo bituma bahorana umunezero mu rugo.

NTIMUKIMANE

Umwe muri bo iyo yimye mugenzi we buri gihe habaho gukekana kandi bigatuma bacana imyuma bityo ingo zikabura amahoro.

Iyo bimanye kandi hari indwara zishobora kwaduka zikunze gufata mu bwonko ziturutse mu gutekereza cyane nk’umujinya, umutima, igifu, migraine n’izindi

Umugore agomba kugaragariza umugabo ko amukunda, amwitayeho, kumenya icyo akunda, kumubaza icyo ashaka, kabone n’iyo yaba yaramuhararutswe bituma umugabo ahindura imico akamukundwakaza.

Nta mugore utanyara ahubwo bashobora kurushanwa biturutse ku mugabo umuswera n’uburyo umugore yateguwemo. Abagabo benshi ntibazi kunyaza biturutse aho bavukiye n’uburyo barezwemo

Umugore ugira ibinyare bike agomba kurya ibi;amapapayi,igikoma,amamininwa,imyungu,ikivuguto,ibigage n’ubwoko bwose bw’imbuto n’izindi ndyo zigira amazi menshi.

Iyo umugabo akunyaza agukunguta usa naho wahagira ukagira impumpu maze yavunira ukamira umwuka ugasa numize nkeri,cyangwa ukubiswe n’umuhengeri bigatuma uryoherwa.

Umugore ashobora kandi gutaka ugaragaza ibyishimo iyo utari bugufi n’abana yagucumita ugasa n’uwiterera hejuru. Iyo arangije uriruhutsa kugira ngo n’umugabo arangize afite ibyishimo.

Abagore baswerwa bacecetse baca intege abagabo ndetse bikavamo kubahurwa.

Umugore agomba kugira agatambaro ahanaguza umugabo iyo barangije kandi gahora gafite isuku kakabikwa mu cyumba cyereka iyo kameshwe, umugore ni we ugomba kukamesa.

Mushobora kugakoresha mwese kandi umugabo nawe ni byiza kugira ngo ahanagure umugore byongera urukundo.

Kandi mugomba kujya muryama kare kugira ngo muruhuke mushobore kugira icyo mukora mufite amafu ;ni ngombwa kandi ko umugore anywa cyane ibimugaruzamo intege nkamata n’imitobe

Umugore upfubijwe atarangije ashobora kurwara mu nda nyababyeyi, kuko umura we usuka urukonda ruvanze

n’imisemburo ivuye mu gisenge cya nyababyeyi maze atarangiza umura ukinyunyira bikitera bikajya mu miyoboro izana intanga ngore bikigira urusoro bigatuma aribwa munda kandi yakwisuzumisha bagasanga nta ndwara afite abaganga bikabayobera.

Umugore kandi iyo buri gihe atarangiza neza, bituma arwara mu mutwe ndetse agahora atishimye hari nubwo kubera tention aba afite mu mubiri ishobora kumutera imisoga mu nda.

Umugore utanyazwa ahora ababara mu kiziba cy’inda,aribwa mu ngingo z’umubiri, ndetse akaribwa no mu mugongo kandi ntiyinshima kuko amavangingo yamupfubiyemo,abenshi bahora bareze imitsi yo mu misaya no mu ijosi.

Umugore agomba gukinga ikiganza ku gituba cye iyo arimo gusoba kugirango inkari ze zidashibura imyanda yasigaye muri toilet rusange bikaba byamutarukiramo maze akahavana mikorobi zanduza igituba.

Umugore iyo agiye gusoba aratambikiza ndetse agashwandarika bityo igituba kikarangara ku buryo inkari zimutarukiyemo zishobora kuvana umwanda muri toilet ukahandurira.-Bangambiki

INAMA BAGABO

Umugabo agomba kunezeza umugore we buri gihe kabone n’iyo umugore yamurakaje ahubwo aka- mubwira udukuru twiza kandi ukamukayakaya maze ukamuswera bigatuma agwa neza.

Kirazira kurakaza umugore buri gihe, kumuratira abandi bagore, kumunegura imyambarire, uko asa cyangwa guhora uhinyura ibyo avuze no kumukubita.

Umugabo kandi agomba guhora yereka umugore urukundo, kumukinisha burigihe amukoma, amunosha utwara n’udushyi tutababaje, ndetse aho bakubitaniye akamusoma.

Ni byiza ko umugabo ashaka umunsi akagenzura neza igituba cy’umugore we kandi akagikorera isuku nko kumwogosha insya no mu mayasha. Bituma amenya uko giteye n’uko yakoresha imyanya yacyo yose ngo ashimishe umugore.

Umugabo agomba gutegereza umugore akarangiza cyangwa se yakunva uko ahumeka akamenya ko agiye kurangiza maze ukavunira yungikanya mukarangiriza kimwe.

Iyo udashoboye kwiyaka umugore ugerageza gusa naho uyikuyemo ukanyatiriza hejuru kuri rugongo maze we agakomeza yarangiza ukabona gutangira kuvunira bityo ugasohora.

Abagabo batanga abagore kurangiza ntibungikanye ahubwo bakinumira batera abagore ingeso mbi.

Ntabwo ari byiza ko umugabo avunira umugore cyane iyo akujije inda bishobora kumuviramo

kumukomeretsa cyangwa akavanamo inda kuko umura uba waraje bugufi wegereye mu matako.

Abagabo bamwe bakunda gucumita abagore batwite ngo abagore babo nibwo babaryohera; ntitwabihakana nibyo kuko baba bafite ubushyuhe bwinshi ariko byakabaye byiza banyujije hejuru mu imishino, kuri rugongo cyangwa mu imigoma .

Sibyiza gusohorera mu mugore igihe umwana yegereje kuvuka.

Si byiza kandi gucumita cyane umugore uri mu mihango kabone n’iyo yaba abishaka bishobora kumuviramo indwara zo munda kubera amaraso avanga n’amasohoro byagera munda bikavura icyo gihe bikunze gutuma abagore benshi bajyanwa kwa muganga bakaboza mu nda kuko byigira umubumbe ndetse bamwe bakabagwa. Si byiza kwonka imoko z’umugore yegereje kubyara kuko byica gahunda zikorwa ry’amashereka atunga umwana. Iyo umugabo yonse imoko y’umugore atwite ashobora kuzana amashereka y’inkanya bigatuma atangira kureta nkaho yabyaye bikamutera amasazi ndetse akabyimbirwa ku moko no kwunva ahindutse mu mubiri agasa nurwaye.

IMIZIRO Y’IMBORO N’IGITUBA

Kirazira ko umugore aryama yubitse inda ngo ni ukubika ingobyi bikungurira abana. Kirazira ko umugabo aryama yubitse inda ngo ni ukubika urubyaro.

Kirazira ko umugore aryama yipfumbase kabone n’iyo umugabo adahari ngo ni ugukenya umugabo. Kirazira ko umugore aryama ku murere ngo na byo bikenya umugabo.

kirazira ko umugabo bamuhera amata mu gikari ngo ni ukumuhunika ahinduka ikijibwe. kirazira ko umugore asambanira ku buriri bw’umugabo ngo ni ukumukungurira.

Kirazira ko umugore n’umugabo barara bateranye ibibuno ngo umwe aba akungurira undi.

IBINDI KU MIZIRO Y’IMBORO N’IGITUBA

Kirazira ko umusore utarashaka apfumbata umugore utari uwe cg utwite inda itari iye kuko bi- razinga, umuti:umusore wapfumbase uwo mugore kabone niyo yaba atamusweye agomba kubimuganirizaho akakimusaba atarabyara. Iyo yabyaye ariko akibyara yongera kukimusaba atwite kuko izingwa niho ryabereye. Iyo yabyaye ariko atakibyara agihabwa kigeretseho aya magambo "cyende nkiguhanye umutima umwe

uzashake ubyare sinjye wakuzinze wazinzwe na sinamenye" akomeza asubiramo ayo magambo kugeza barangije.

KUKI IGITUBA CY’IKIBANO KIRYOHA?

Abantu bakunze kuvuga ngo gusambana si byiza kuko umuntu aba yivunira ubusa, ngo ibituba ni bimwe. Mbese byaba ari ukuri?

AMAZI Y’AMIBANO ARARYOHA

Akenshi abantu basambana atari uko babuze igitsina mu rugo. Gukora ibyabujijwe, kurya ku rubuto bakubu- jije kuryaho ni byo bituma wifuza uriya mukobwa, uriya mugore.

Gusambana akenshi babyita guhindura indyo. Ariko ahanini igishimisha abantu mu gusambana ni ugukora ishyano, biba muri roho zacu. Umwana akunze kwifuza gukora icyo yabujijwe.

Ibituba si bimwe.Soma amoko y’ibituba

-ntibiteye kimwe

-ntibiryoha kimwe

-hari ibinyara n’ibitanyara

-ibikunnye n’ibidakunnye

-ibinini n’ibito

-ibyagutse n’ibifunganye

-imishino y’amoko atandukanye

-rugongo zinyuranye n’ibindi

Imboro nazo si zimwe

-hari indende n’ingufi

-hari izigenye n’izitagenye

-hari abagabo bashyukwa vuba n’abatinda gushyukwa

Usibye n’ibyo kandi abagore ntibakira abagabo kimwe.

-hari abakunda imboro bakanabyereka umuswezi

-bagafasha abagabo kubaswera

-bakabanyongera

-bagasoma abagabo

-bakikorakora kuri rugongo

-bakabwira abagabo ahabaryohera na position bakunda

-bagakora isuku y’umubiri wabo cyane cyane bagasukura igituba mbere na nyuma y’imibonano

Hari n’abandi bagore bagarama nk’umutumba ntibinyeganyeze umugabo akajya hejuru yegapfe yegapfe akarinda arangiza nta gikomye boshye uwenda umupfu(yewe mugore we,niba ukora ibyo urisenyera urugo. Niba utari ubizi,jijuka! Kuko umugabo uhura n’ibibazo nk’ibi umutima we uba uri ahandi)

Hari n’abagabo batekereza ko umugore ari igikinisho kimufasha kurangiza ibibazo bye. Yagera ku buriri agahita ahindukiza umugore nk’imashini atihindukira naragukoye, ubwo akaba aramutangiye tiku tiku akaba ararangije agahita ahindukira asize anaganitse umugore mu kirere. Abagore kenshi ntibavuga ngo nabo bisabire, baremera bagapfira muri nyagasani ariko icyizakwereka ko umugore adashimishijwe n’ibyo umukorera ni uko azahora agushihura, wanamubaza ibintu byoroshye akabikomeza agahora akwiyenzaho. Jya ureba neza witegereze aba avugana amarenga n’uhigimye aba avuze.

MBESE ABAKOBWA BIMANIRA IKI

Ngo ntamukobwa ujya wemera ko yabikoze. Hari uwanditse ngo abakobwa bababwira ibyo muba mushaka kumva. Niyabeshye. N’abakobwa bangahe babaza abahungu niba barabikoze?

Ikindi ngo iyo umukobwa yanabikoze ngo arataka ngo arimo kubabara kandi yarabikoze.

Birababaje kumva abahungu bakuru nkamwe bavuga gutyo kandi nziko abenshi muri mwe mwize biologie. Kubera iki mudashaka impamvu aho kwirirwa mu critica gusa. Suko umuntu ashakira ikibazo igisubizo. Igihe mwamaze mu critica ari nako muvuga abakobwa nabi muba mwarabonye igisubizo.

Niba mutari mubizi noneho mubimenye. Hari impamvu nyinshi zituma umukobwa ababara kandi yarabikoze...

1. Iyo umukobwa akiri vierge

2. Sex ni mumutwe

3. hari abagira allergi kuri condom bigatuma bababara

4. Iyo umuhungu afite penis nini, nubwo vagina ari elastique ariko iyo ukweduye cyane,kubera imbaraga umuhungu akoresha kugira ngo yinjire bituma umukobwa ababara

5. Iyo mukoze sex umukobwa afite ubwoba bituma muscles zo muri vagina zidakweduka/rekura bigatuma ababara.

6. iyo uhise umwurira utabanje kumushyushya. etc....

Ikindi ukuntu muvuga ngo hari igihe usanga ari auto-route ntibishoboka. Birababaje kuba mugitekereza gutyo kandi

Difference irahari hagati y’umukobwa wabyaye nutarabyaye gusa.

1. Iyo umukobwa atarabyara ntushobora gupfa kumenya ko ari ubwa 2 cg 20 abikoze. Vagine ni elastique, ifunguka/ikweduka bitewe n’ubunini bwa penis. iyo umuhungu afite penis ntoya naho hafunguka buke, Yaba nini hagafunguka cyane.

2. Ikindi biterwa n’umuntu uko ameze. Ushobora guhura n’umukobwa ari nk’ubwa 2 cg 3 abikoze ariko kubera ko azi umubiri we neza cyane, sex ikagenda neza ukagira ngo amaze nk’imyaka abikora. Nkuko ushobora no guhura nuwabikoze kenshi ariko kubera kutamenya umubiri we cg icyo ashaka, ukaba wagira ngo ninku 2 cg 3 abikoze.

3 Iyo umukobwa ari relaxe bituma hafunguka. ex: reba nkiyo ugiye ku ituma(ibikomeye) ubishaka bigenda neza ariko waba wikanira ukababara kubera ko uba urimo guforca muscles zo muri anus/rectum.

Ngaho ndekeye aha ndizera ko nagerageje kubasobanurira impamvu. Uwumva atasobanukiwe neza yambaza

IBIKINISHO BY’IGITSINA

Usibye imibiri y’abantu mu guhuza ibitsina,ikindi cyose ushobora gukoresha ngo ushimishwe n’igitsina hadakoreshejwe imboro,igituba,umunwa(usomana ku munwa,usoma mu igituba cyangwa usoma im- boro),ururimi,innyo n’ibindi bice by’umubiri;byitwa ibikinisho by’igitsina.

Igikinisho cy’igitsina ni ikintu cyose ukoresha kitari igice cy’umubiri w’igitsina ngo ushimishwe n’igitsina.Ushobora gukoresha ibikinisho by’igitsina mu guswerana bisanzwe cyangwa uri wenyine urimo Kwikinisha.

AMAVUTA YOROSHYA IGITUBA

Ni amavuta akorwa bihereye ku mazi yongerera igituba cy’umugore cyangwa umukobwa ububobere.Aya mavuta agomba kuba aberanye n’agakingirizo kugira ngo atakangiza.

Aya mvuta arakenewe cyane mu guhuza ibitsina mu mutekano kuko atuma mu igituba horoha bikagabanya

gucika kw’agakingirizo.Mu mibonano yo mu kibuno aya mavuta na bwo arakenewe cyane.Aya mavuta iyo asizwe imbere mu agakingirizo byongera uburyohe ku imboro

Mbere abantu abantu bakoreshaga za vaseline zisanzwe ariko si nziza

-amavuta nk’aya ya vaseline atwikira umubiri w’igtuba bikazana za mikorobi

-amavuta ahereye kuri peteroli, yangiza agakingirizo kagacika vuba

AMAVUTA YONGERA UBUBOBERE MU IGITUBA AKOZE MU KI?

Akoze muri glyceline,hydroxyethyl cellulose cyangwa propelyene glycol, amenshi abamo aloe vera cyangwa vitamine E acetate.Ushobora kureba ku icupa niba ubonaho ayo mazina.

AMWE MU MAVUTA YONGERA UBUBOBERE MU IGITUBA WASANGA KU ISOKO

Wet, ForPlay, ID, Slip, Probe, Pride, Aqualube, Astroglide, na Elbow Grease(akoreshwa mu Kwikinisha gusa)

IGIKINISHO BITA DILDO (IMBOROYA PLASTIC)

Dildoni igikinisho abagore cyangwa abakobwa birongoza mu igituba kimeze kandi gisimbura imboro ishyutswe.

Dildo zigira ubunini butandukanye kandi zikoze mu bintu binyuranye, ariko icyo zihuriyeho zose ni uko zihagarariye,zisimbura kandi zikaba ikimenyetso cy’imboro y’umugabo yashyutswe.Ni igikinisho kiba gikoze muri plastic cyangwa silicone umugore cyangwa umukobwa yijomba mu myinjiriro y’igituba,ikibuno cyangwa umunwa kugira ngo yumve uburyohe nk’ubwo yakumva akoresheje imboro y’ukuri.

Abantu bakoresha iyi imboro ya plastic ku mpamvu zinyuranye.

Nubwo abagore benshi bashobora gusohora umugabo akubye imboro kuri Rugongo,hari abandi bagore bashimishwa no kumva hari ikintu gikomeye kibajomba mu igituba iyo barimo guswerwa cyangwa Kwikin- isha.Iyi imboro ya plastic hari igihe iba ikoranywe n’ikirindi ku buryo umugore cyangwa umukobwa ayizirika ahantu akajya ayisweza adakoresheje amaboko ye.

Abagabo bendana nabo bakoresha izi imboro za plastic bazijomba mu kibuno.

Ibihe byarahindutse,umuntu ashobora kwigurira imboro cyangwa igituba akajya abitwara mu mufuka, yafatwa n’umushyukwe agakuramo akiswera. Ntibyoroshye.

IBIRYO, IMBORO N’IGITUBA

Ibiryo na byo bikunze gukoreshwa mu kwerekana urukundo ndetse no mu mibonano mpuzabitsina.Inkundo nyinshi zitangirira ku meza abantu basangira kandi gutekera umuntu bishobora gushimisha cyangwa ntibishimishe nko guhuza igitsina

NI IBIHE BIRYO BIKORESHWA MU GUHUZA IBITSINA

Ibiryo byose bishobora gukoreshwa mu rukundo no mu mibonano mpuzabitsina, ariko hari ubwoko bw’ibiryo byihariye bimenyerewe abantu bakunze gukoresha mu mibonano mpuzabitsina.

Za sweets nka za chocolats zikunze kwerekana Urukundourukundo nk’iyo zitanzwe ku minsi yitiriwe urukundo nka S t Valentine cyangwa mwasohokanye.

Mu cyumba murimo cyangwa mwenda guhuza ibitsina, ushobora gusuka chocolate ku mubiri w’umukunzi wawe ukayirigata.Ubuki na bwo bukora uwo murimo, hari n’ababusuka ku imboro barangiza bakaburigata.Hari n’ibindi wasuka ku mubiri w’umukunzi wawe ukabirigata bukamwereka ko umukunze.Ushobora gusuka cham- pagne ku igituba cy’umugore ukayirigata ugakurizaho kumusoma mu igituba n’ibindi.

Hari n’ibindi bikoreshwa. Nk’imineke bavuga ko isa n’imboro kandi ni byo,hari n’urubuto bita peach rusa n’igituba.Icyo ari cyo cyose cyashimisha umukunzi wawe cyangwa cyatuma ashyukwa ushobora kugikoresha maze mugakundana mudashinyika nk’uko umuhanzi Bangambiki yabivuze mu muvugo we witwa ’Ngwino mugabo wanjye’

ICYITONDERWA:Ugomba kwirinda gusuka ibintu birimo isukari nk’ubuki,chocolat mu igituba kuko bi- hungabanya uburinganire bw’imisemburo mu igituba bikaba byatera indwara.

UMUBIRI W’UMUGORE

1.IGITSINA N’UMUGORE UGEZE MU ZA BUKURU

Iyo umugore ageze mu za bukuru uburyo ahuzamo igitsina burahinduka.Ashobora kubikunda cyane cyangwa bikagabanyuka, biterwa n’amateka ye yo guhuza igitsina cyangwa se niba aki- gira umukunzi.

Menopause itangira iyo amagi y’umugore yashize, atakijya mu mihango.Imihindukire y’imisemburo mu mubiri w’umugore ituma uburyo akeneramo igitsina na bwo buhinduka.

2.IMIHINDUKIRE MU GUSHAKA IGITSINA K’UMUGORE UKUZE

-atinda gushyukwa

-ububobere bw’igituba buragabanyuka no mu gihe cyo guhuza ibitsina

-urukuta rw’imbere mu igituba rurushaho kuba ruto bityo no guhuza ibitsina bikagora

-gusohora ntibigira ingufu nyinshi.

Nubwo abagore bumva badashishikajwe no guhuza ibitsina, hari abumva babishaka cyane. K’umugore ukuze niba atagishishikajwe no guhuza ibitsina ashobora gushaka ubundi buryo bwamushimisha yereka urukundo uwo bashakanye mu bundi buryo. Ashobora kandi no kwe- mera iyo mihindukire kuko ari ibisanzwe mu buzima.

Iyo umugabo akuze nawe ashyukwa bimugoye, bityo guhuza igitsina n’umugore we ntibibagora kuko bihanganirana kandi baba bahuje ibibazo.

Ku bashakanye bamwe ino myaka irabagora, umugore ashobora kubabazwa nuko asohora ntagire icyo yumva naho umugabo agatekereza ko niba umugore atakibobera cyane ari uko atamwitayeho. Ni byiza ko abashakanye baganira bakamenya impamvu y’imihindukire mu guhuza ibitsina mu buzima bwabo.

3.INZITIZI ZITUMA UMUGORE ADASHIMISHWA N’IGITSINA

-impamvu z’umubiri,nk’uburwayi n’ibindi.Igabanyuka ry’imisemburo igenga ihuza ry’ibitsina mu buzima bw’umugore.

Imisemburo yitwa ESTROGEN na TESTOSTERONE ifite uruhare mu kumva umugore ashaka guhuza igitsina.Igabanyuka rya ESTROGEN rituma ububobere bw’umugore mu igituba buba buke iyo ashyutswe.Ubworohe mu gitsina cy’umugore bituma aryoherwa n’igitsina.

Iyi misembura itangira kugabanyuka mu zabukuru(menopause) n’iyo umugore akoresha imiti yo kuringaniza imbyaro.Iyi misemburo ishobora kongerwa.Baza muganga wawe.

Kubyerekeranye n’ubworohe mu gitsina ,ushobora kugura amavuta yabugenewe yoroshya mu gitsina.Ibibazo by’ububobere na byo bikunze kuboneka mu za bukuru(menopause).Ikindi kandi umugabo ashobora kuba aretse kwinjira mu mugore mbere y’uko ashyukwa bihagije.

-kuba atarafashwe neza n’uwo baherukana kubikorana, bigatuma atongera kubyifuza

-kuba yarigeze gufatwa ku ngufu cyangwa gukubitwa n’umugabo, no kugirirwa nabi mu bundi buryo n’umugabo, bituma yanga abagabo

-kuba atizeye umugabo, kuba badakundana kandi nta kiganiro cy’urukundo ashobora kugirana n’umugabo

-amahane n’amatiku make atararangiye yagiranye n’umugabo atuma atifuza guhuza igitsina

-kuba inyama zo mu gitsina zidakomeye:umugore asohora iyo inyama zo mu gitsina zigenda zikanda inshuro nyinshi.Iyo izo nyama zidakomeye ntibiba byoroshye gusohora.

Inyama zishobora

Enjoying the preview?
Page 1 of 1